RODRI CASQUANTE Yasubije CR7 wavuzeko Balloon d' or atarayikwiye

By BIENVENUDO Empire
Thu, 02-Jan-2025, 17:40

Rodri yasubije Cristiano Ronaldo wavuze ko yatwaye Ballon d'Or yari ikwiye Vinicius


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Espagne na Manchester City, Rodrigo Hernández Cascante yasubije Cristiano Ronaldo wavuze ko Ballon d'Or yatwaye yari ikwiye umukinnyi wa Real Madrid, Vinicius Junior.

Cristiano ati: "Njye mbona, Vinícius yari akwiriye gutsindira umupira wa zahabu [Ballon d'Or ]. Ni akarengane ku bwanjye. Ndavuga hano imbere ya buri wese. Bayihaye Rodri na we yari abikwiye, ariko bakagombye kuba barayihaye Vinícius kuko yatwaye igikombe cya UEFA Champions League kandi yatsinze igitego ku mukino wa nyuma."

Nyuma y'ibi, Rodri yasubije Cristiano Ronaldo avuga ko byamutunguye bijyanye n'uko uyu mukinnyi azi uburyo Ballon d'Or itangwa. Yagize ati "Byarantunguye mu by'ukuri, kuko azi iki gihembo kurusha undi muntu uwo ari we wese uko gikora kandi ikiruta byose azi uko uwatsinze atorwa. 

 Uyu mwaka, abanyamakuru batoye bemeje ko ngomba gutsinda. Aba banyamakuru bamwe birashoboka ko bamutoye kugira ngo atsinde mu gihe runaka, kandi ndatekereza ko yemeranyije nabo icyo gihe".

#BallondOr #Beinvenudoempire

Tags:

#sports Update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;